Pariki y’igihugu y’Akagera iri mu zihatanye mu bihembo bya ‘World Travel Awards’ bigamije guteza imbere ubukerarugendo.
‘World Travel Awards’ ni ibihembo mpuzamahanga bihabwa ibigo biri mu nzego zitandukanye mu bukerarugendo, birimo amahoteli, pariki n’ibyanya bibungabunzwe. Iby’uyu mwaka bizatangirwa muri Bahrain ku wa 9 Ukuboza 2025.
Pariki y’Igihugu y’Akagera ihatanye mu cyiciro Pariki nziza zigaragaramo inyamaswa z’inkazi.
Ihatanye na Kruger National Park yo muri Afurika y’Epfo, Chobe National Park yo muri Botswana, Gonarezhou National Park yo muri Zimbabwe, Nyerere National Park yo muri Tanzania na Serengeti National Park nayo yo muri Tanzania.
Kugira ngo Pariki y’Igihugu y’Akagera yegukane iki gihembo bisaba kubanza gutorwa binyuze ku rubuga rwa World Travel Awards. Amatora azarangira ku wa 4 Gicurasi 2025.
Pariki y’Akagera ifite ubuso bwa kilometero kare 1120. Ibarura ryakozwe muri Kanama 2023, ryagaragaje ko ibarizwamo inyamaswa zirenga ibihumbi 11.
Muri zo harimo inyamaswa eshanu zikomeye ku Isi zirimo Intare, Ingwe, Inzovu, Inkura n’Imbogo.
Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera buvuga ko bimwe mu bituma abantu benshi bayisura harimo izi nyamaswa eshanu, kuba kuva i Kigali ugera muri Pariki y’Akagera byoroshye bitewe n’ibikorwaremezo, kuba Abanyarwanda bishyize hamwe bakajya kuyisura bagabanyirizwa ibiciro, umutekano, amacumbi yoroheje n’ayahenze ari hafi n’ibindi byinshi bitandukanye.
Mu 2023, iyi pariki yasuwe n’abantu 54.141 barimo Abanyarwanda 26.047, abanyamahanga 23.047 n’abanyamahanga batuye mu Rwanda 4534.