Umubyeyi wo muri Australie yabyaye umwana, abaganga bakoze isuzuma basanga atari uwe kuko bakoze ikosa ryo kumuterekamo igi ritari irye ubwo yakoreshaga ikoranabuhanga rya ‘In vitro fertilization (IVF)’ ngo abone urubyaro.
Umuyobozi Mukuru w’ikigo ‘Monash IVF’ gicunga ibi bitaro bihereye mu mujyi wa Brisbane, yatangaje ko ibi byagaragaye muri Gashyantare 2025, aho basanze hari igi ryasigaye mu bubiko bahita bamenya ko habayeho amakosa, bagatera igi mu muntu ritari rigenewe.
Ati “Twese muri Monash IVF twashenguwe kandi turasaba imbabazi buri wese byagizeho ingaruka, tuzakomeza gufasha buri wese muri ibi bihe bitoroshye.”
Knaap yavuze ko ibyabaye ari amakosa ya muntu nubwo hasanzwe hari amabwiriza yashyizweho agenga laboratwari, ndetse yavuze ko ikibazo bakigejeje mu nzego za Leta.
Ntabwo ari ubwa mbere muri ibi ibi bitaro habaye amakosa nk’aya kuko umwaka ushize, abarenga 700 babijyanye mu nkiko babishinja kwangiza intanga zashoboraga kuvamo abana. Iyi sosiyete yemeye kwishyura indishyi z’akababaro zingana na miliyoni 35$.
Amakosa yo guha umuntu igi ritari irye ntabwo akunze kuboneka cyane, ariko yagiye abaho no mu bindi bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza na Israel.