Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Mata 2025 umusaza witwa Gasingwa Michel uri mu kigero cy’imyaka 73 yasanzwe yapfiriye mu muferege uri hafi y’iwe mu Kagari ka Remera, Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.
Umurambo we wabonywe n’umukobwa we saa mbili za mugitondo ubwo yari arimo gukubura.
Abaturanyi ba nyakwigendera bavuga ko bakimara kumenya ibyaya makuru bihutiye kubimenyesha inzego z’umutekano.
Umwe muri bo yagize ati: “Nagiye kumva numva ngo ari muri rigori (umuferege) yapfuye, nta kindi nakoze nahise mpagera. Nkimara kumubona muri rigori, ubwo jyewe n’abandi baturanyi twahise duhamagara Polisi kugira ngo idutabare.”
Mugenzi we na we ati: “Bantabaje noneho ngezeyo nsanga ari muri rigori aryamye. Rero nta kindi twari gukora twahise duhamagara Polisi noneho iraza. Muri make ntabwo twamenye icyamwishe kereka nyuma y’iperereza ry’inzego zibishinzwe”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude, avuga ko iby’urupfu rwa Gasingwa Michel babimenye ndetse ko kubufatanye n’izindi nzego harimo gukorwa iperereza ngo hamenyekane icyaba cyateye uru rupfu.
Ati: “Ni byo urupfu rwa Gasingwa Michel twarumenye, ubu rero ku bufatanye n’inzego zitandukanye zirimo Polisi na RIB, hatangiye gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyamwishe.”
Nyakwigendera Gasingwa Michel yari asanzwe akora akazi k’izamu aho abamuzi bavuga ko yakoreraga imwe muri sosiyete zicunga umutekano mu Karere ka Muhanga.
Gusa andi makuru anagarukwaho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, avuga ko ejo tariki ya 17 Mata ku mugoroba, ari bwo aheruka kugaragara ari mu kabari aho yaje gutaha agiye kuzana amafaranga yo kwishyura ibyo yari yanyoye birangira atagarutse aho yanyweraga.