Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yagaragaye yikoreye umusaraba ubwo yari kumwe n’umuryango we n’abandi Bakirisitu Gatolika ku wa Gatanu Mutagatifu, bibuka ububabare bwa Yezu Kirisitu.
Ku wa Gatanu Mutagatifu ni umunsi Abakirisitu Gatolika bibuka ububabare bwa Yezu Kirisitu, ubanziriza izuka rye ryizihizwa ku munsi wa Pasika.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi byatangaje ko kuri uyu wa 18 Mata 2025, Perezida Evariste Ndayishimiye yikoreye umusaraba mu rwego rwo kuzirikana umubabaro Yezu yahuye na wo ubwo yajyaga kubambwa.
Ndayishimiye yari aherekejwe n’umugore we, Angelina Ndayubaha Ndayishimiye, abana be, n’isinzi ry’abakirisitu baririmbaga indirimbo z’agahinda.
Kuri uyu munsi wa kabiri w’Inyabutatu Ntagatifu ya Pasika, Perezida Ndayishimiye n’umugore we bakubise ibipfukamiro hasi, basenga bambaza Yezu Kirisitu.


