Umugore witwa Izabayo w’imyaka 28 wo mu karere ka Rutsiro yakubiswe n’inkuba ahita apfa.
Ibi byabereye mu Murenge wa Mushonyi, Akagari ka Magaba ho mu Mudugudu wa Gakomeye, kuri uyu wa 20 Mata 2025 mu masaha ashyira Saa Saba z’amanywa.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel, yahamije aya makuru avuga ko uru rupfu rwatunguranye.
Ati “Uru rupfu rwatunguranye mu mvura yagwaga ubwo inkuba yakubitaga umudamu witwa Izabayo wari iwe mu rugo ahita apfa, yasize abana babiri n’umugabo.”
Yaboneyeho kwibutsa abaturage ko imiterere y’Akarere ka Rutsiro yibasirwa n’inkuba, muri ibi bihe by’imvura, ababwira ko bakwiriye kwitwararika bakirinda gukoresha ibyuma by’ikoranabuhanga bikurura amashanyarazi, bakirinda kugenda mu mvura no kugama munsi y’ibiti.