Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, yitabye Imana ku myaka 88 y’amavuko nyuma y’igihe yari amaze arwaye indwara z’ubuhumekero.
Urupfu rwa Papa Francis rwatangajwe mu gitondo cyo kuri wa Mbere wa Pasika Saa 7:35 aho Cardinal Kevin Farrell yashyize hanze itangazo rivuga ko Papa “yasubiye mu ngoro ya Data”.
Yavuze ko ubuzima bwe bwose bwaranzwe no gukorera Imana na Kiliziya. Yavuze ko mu buzima bwe yaranzwe n’urukundo no gufasha abakene n’imbabare ndetse ko yabyishaga aho ari hose.
Imyaka ishize y’ubuzima bwa Papa Francis yaranzwe n’uburwayi ku buryo yamaze igihe kinini mu bitaro avurwa indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero. Ku wa 14 Gashyantare, Papa Francis yashyizwe mu bitaro ndetse bigeze ku wa 22 Gashyantare, ibiro bye bitangaza ko akomeje kuremba cyane ko yanashyizwe ku mashini zimufasha guhumeka.
Ku munsi wakurikiyeho, abaganga batangaje ko impyiko ze zifite ikibazo. Muri iyo minsi, abakirisitu gatolika bo ku Isi cyane cyane ababa mu Butaliyani batangiye guteranira ku Ngoro ya Mutagatifu Petero bamusabira kugira ngo akire.
Hari bamwe banagiye mu bitaro yari arwariyemo i Roma, bamushyiriye indabo n’ibindi. Icyo gihe yamaze mu bitaro ukwezi, abaganga bamwitaho. Ijwi rye ryongeye kumvikana bwa mbere ku wa 6 Werurwe, ubwo hajyaga hanze amajwi ye ashimira abakomeje kumuba hafi mu burwayi bwe. Ati “Turi kumwe”.
Ku Cyumweru, amasaha make mbere y’urupfu rwe, yasuhuje abakirisitu mu misa ya Pasika, nyuma y’umunsi umwe ahuye na Visi Perezida wa Amerika, JD Vance.
Iminsi 38 yamaze mu bitaro yarangiranye n’itariki ya 23 Werurwe ubwo yagaragaraga mu ruhame aseka ndetse anasuhuza abakirisitu bari bateraniye hafi y’aho yari ari ku ngazi y’ahitwa Gemelli.
Yavuye i Roma icyo gihe asubira i Vatican kugira ngo akomeze kwitabwaho n’abaganga cyane ko yari yasabwe gufata ikiruhuko cy’amezi abiri.
