Umunyeshuri w’umuhungu witwa Kwizera Samuel ufite imyaka 19, wigaga muri Lycee de Nyanza akaba yimenyerezaga umwuga mu Kigo giherereye mu Karere ka Musanze, yarohamye mu Kiyaga cya Burera mu gihe yari ari mu rugendoshuri.
Kwizera bivugwa ko yakoraga umurimo wo kwimenyereza umwuga mu kigo Two Chef’s Coffee Busness Co Ltd giherereye mu Mudugudu wa Nganzo, Akagari ka Rwebeya, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze.
Yarohamye mu Kiyaga cya Burera cyo mu Karere ka Burera, ubwo yari ari kumwe na bagenzi be 36 mu rugendoshuri mu kirwa cyitwa Birwa I, giherereye mu Murenge wa Kinoni mu Karere ka Burera, ubwo berekezaga muri imwe muri za hoteli zikorera ku birwa.
Ku wa 22 Mata 2025, bivugwa ko uwo munyeshuri yaguye mu mazi mu gihe cya saa saba z’amanywa, umurambo uboneka mu ma saa munani z’amanywa kuri uyu wa 23 Mata 2025.
Ababyeyi be bavuga ko babajwe no kuba bamenye amakuru nyuma y’umunsi bibaye.
Mukashyaka Alexie ubyara Kwizera, yagize ati: “Umwana wanjye yari mu imenyerezamwuga muri imwe muri resitora yo muri Musanze, yigaga ibijyanye no kongerera agaciro ibiva mu buhinzi, yigaga i Nyanza ariko icyambabaje ni uko umwana yaguye mu mazi ejo ku manywa nkabimenya uyu munsi mu gitondo, ndifuza ubutabera kuko nta kuntu bavuga ngo umwana yagiye mu kigo kitagira ubwishingizi.”
Umwe mu baturage baturiye iki kiyaga avuga ko bibabaje kugira ngo umuntu agwe mu mazi ntihatangwe amakuru.
Yagize ati: “Natwe kugira ngo tubimenye ni uko imodoka zari zabazanye zatinze kuva kuri iki kiyaga, twaje kumva amakuru rero ko hari umwana waguyemo.
Polisi urwego rushinzwe ubutabazi ni rwo rwaje rumukuramo tubonye bibabaje rwose, twifuza ko abana bajya bagenda bishingiwe ndetse nko mu mazi hariya n’aho hakwiye inzego z’umutekano zikanaherekeza.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza, yahamije ko impanuka yabaye ahagana saa ku,mi n’igice z’igicamunsi, ubwo abo bana bajyaga koga, Kwizera yarohama bagenzi be bakamushaka bakamubura.
Ati: “Ishami rya polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi (Marine) rikorera mu Karere ka Burera, ryashakishije umurambo wa nyakwigendera uza kuboneka, ujyanwa ku Bitaro bya Ruhengeri gukorerwa isuzuma”.
Polisi y’u Rwanda iragira inama abaturage yo kwirinda kujya koga mu biyaga nta bikoresho byabugenewe bafite.