Kuva ku bayobora ubwami, Abakuru b’ibihugu, ba Minisitiri b’Intebe ndetse n’Abakirisitu Gatolika baturutse impande n’impande z’Isi, bahuriye i Vatican mu muhango wo gushyingura Papa Francis.
Abayobozi barenga 150 baturutse mu mpande zose z’Isi barimo Perezida Donald Trump wa Amerika utarajyaga imbizi na Papa Francis ku ngingo zinyuranye, bitabiriye umuhango w’ishyingurwa rye.
Ni umuhango ugiye kuba nyuma y’aho mu minsi itatu, abantu barenga ibihumbi 250 banyuze iruhande rw’umubiri wa Papa bamusezeraho.
Mu bakuru b’ibihugu bitabiriye ishyingurwa rye harimo Abaperezida nk’uwa Argentine, igihugu akomokamo, uw’u Bufaransa, uwa Gabon, uw’u Budage, u Butaliyani, Philippine, Pologne, Ukraine, uwa RDC n’abandi.
Hari kandi Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, uwa Nouvelle-Zélande n’ibindi bihugu.
Mu gihe misa yo gushyingura Papa Yohani Pawulo wa II yamaze amasaha atatu mu 2005, iyo gushyingura Francis yo biteganyijwe ko imara iminota 90.
Papa Francis yakuyeho imwe mu migenzo yakorwaga mu gushyingura Papa Francis, aho harimo ko yashyirwaga mu masanduku atatu ahurijwe muri imwe, we yahisemo ko yashyingurwa mu isanduku y’igiti.