Abakunzi b’umuziki w’umuhanzi Burabyo Dushime Yvan wamamaye nka Yvan Buravan n’ababaye hafi ye ibihe bye byose yamaze ku Isi, babyutse bifuriza isabukuru nziza uyu musore wavuye mu mubiri mu rukerera rwo ku wa 22 Kanama 2022.
Agaciro k’ubuzima si umubare w’imyaka umara ku Isi ahubwo ni icyo uyikoramo.” Aya ni amagambo yavuzwe na Rev. Past Dr Antoinne Rutayisire wo mu Itorero rya Angilikani. Ukuri kuri muri iri jambo kwagaragaye ubwo Yvan Buravan yitabaga Imana.
Uyu musore wavutse ku wa 27 Mata 1995, yitabye Imana azize ‘Kanseri’ aho yaguye mu bitaro byo mu Buhinde nyuma yo kujya kwivuriza mu Rwanda no muri Kenya, bikaba iby’ubusa.
Urupfu rwa Yvan Buravan rwashenguye ingeri zose, abana, abakuru n’abasheshe akanguhe, bamenye bakanakunda uyu muhanzi wasabanaga cyane akanagira inganzo itarapfaga kwisukirwa na buri umwe.
Buravan kuva yatangira umuziki mu 2016, yatangiye kwerekana ubuhanga buhambaye binatuma yoroherwa no kwigarurira igikundiro mu bakunzi b’umuziki nyarwanda.
Ntibyarangiye aho cyane ko nyuma yatangiye gucengera ku isoko mpuzamahanga, agatabaruka amaze kuba icyamamare ku ruhando mpuzamahanga akegukana, igihembo gitangwa na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, (RF) cyitwa Prix Découvertes yegukanye ku itariki 8 Ugushyingo 2018.
Na n’ubu intimba iracyari yose ndetse bamwe iyo umuvuze baraturika bakarira kubera amarangamutima, mbese ibisebe ku mitima biracyari bibisi.
Uyu musore wujuje imyaka 30 nyuma y’itatu avuye mu mubiri, ntabwo byabujije abakunzi be ndetse n’abamubaye hafi kumwifuriza isabukuru.
Umuryango we wagize uti: “YB yari kuba yujuje imyaka 30 uyu munsi. Turashima urwibutso rwiza yadusigiye. Ntiyari umuhanzi n’umwanditsi w’inararibonye gusa, ahubwo yakoraga no ku mitima ya benshi. Mwifatanye natwe uyu munsi mu kwizihiza ubuzima bwe bw’agatangaza, musangiza abandi urwibutso cyangwa igihangano cye cyabafashije.”
Uncle Austin wanakoranye n’uyu muhanzi indirimbo bise ‘Urwo nkukunda’ yagize ati: “Urwibutso ntirupfa… Isabukuru nziza yo mu ijuru muvandimwe.”
Umuhanzikazi Priscilla na we yagize ati: “Ijuru riguteranire shenge.”
Murwanashyaka Evariste yanditse ati: “Isabukuru nziza yo mu ijuru ku nshuti yanjye nkunda, Yvan Buravan, wujuje imyaka 30. Nubwo utakiri kumwe natwe, inseko yawe, umuziki wawe n’umutima wawe biracyabana natwe mu mitima yacu. Nzahora nkwibuka muvandimwe.”
ShaddyBoo uri mu bakundaga uyu musore na we yamwifurije isabukuru nziza, yifashishije ubutumwa bandikiranye mbere y’uko yitaba Imana.
Yvan Buravan yaririmbaga umuziki wo mu njyana ya R&B ariko yatabarutse yaratangiye umushinga wo guteza imbere injyana gakondo ahereye kuri album yise Gusakara iriho ibihangano biri mu mbyino za Kinyarwanda.
Abashinzwe gukurikirana ibihangano bye bafatanyije n’umuryango we batangije umuryango urwanya Cancer y’impindura nk’indwara yashyize ku iherezo ubuzima bwa Yvan Buravan.
Uretse ibyo ubu hagiye gutangirwa iserukiramuco ryitiriwe Buravan ryiswe ‘Twaje Fest’. Ibijyanye naryo ntabwo birasobanurwa byose kuko byatangajwe ku rubuga rwe rwa Instagram rwe rukoreshwa n’umuryango we ubu.