Minisitiri w’Urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, aherutse gutanga icyizere ku bakoresha urubuga rwa YouTube ko mu minsi iri imbere bashobora gutangira kubona amafaranga menshi kubera ibiganiro Leta y’u Rwanda igomba kugirana na Google.
Yabigarutseho ubwo yari yitabye Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n’Urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko.
Yavuze ko hari icyifuzo cy’urubyiruko rukoresha Youtube, rusaba ko u Rwanda rwashyirwa mu bihugu aho umuntu urebera uru rubuga aba ashobora kwamamaza, bigatuma abakoresha uru rubuga bunguka amafaranga.
Yagaragaje ko Minisiteri y’urubyiruko yatangiye ibiganiro na Minisiteri y’ikoranabuhanga bityo bifuza kurebera hamwe uko u Rwanda rwagirana imikoranire na ’Google’ abakoresha Youtube mu bakabasha kwinjiza amafaranga.
Ati “Twavuganye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na RURA ngo dutekereze ko habaho amasezerano n’u Rwanda rukajya mu bihugu ruhabwa amatangazo bityo urubyiruko rwashyize ibintu kuri Youtube rukishyurwa.”
Ibi Minisitiri yabigarutseho mu gihe benshi mu bakoresha Youtube bo bamaze iminsi bijujutira kuba uru rubuga rudatanga amafaranga ahagije bitewe n’uko amatangazo yamamaza yahagaritswe mu Rwanda.
Igisubizo cy’iki kibazo kizaturuka ku kuba u Rwanda ruzumvikana na Google mu mikoranire yaba igisubizo ku bahanzi n’abakoresha imbuga nkoranyambaga.