Urwego rw’Ubugenzacyaha rwataye muri yombi Umuyobozi ushinzwe amasomo muri GS Kabgayi B, arakekwaho guhohotera abanyeshuri b’abakobwa yigisha.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri Taliki ya 29 Mata 2025 ahagana saa yine (10h00 a.m) nibwo Mitsindo Gaëtan, Umuyobozi w’amasomo mu rwunge rw’amashuri yisumbuye ya Kabgayi B yatawe muri yombi.
Bamwe mu banyeshuri batangaje ko uriya muyobozi yagiye akorera ihohotera rishingiye ku gitsina abanyeshuri batandukanye harimo n’umwe wari waje kwimenyereza umwuga.
Abatanze ubuhamya bavuga ko babimenyesheje Inzego zikuriye ishuri kugeza ubwo uriya muyobozi ushinzwe amasomo, yemeye ibyo ashinjwa ndetse asaba imbabazi abishyize mu nyandiko, ariko ntiyakurikiranwa n’Inzego z’Ubugenzacyaha.
Muri ubu buhamya abahohotewe bavuga ko hari abo yasambanyaga abandi akabasoma, ndetse hakaba bamwe akorakora gusa.
Umwe yagize ati: ”Yatangiye kunkorakora arangundira, aransoma ku ngufu ndamwiyaka ndakaye, nasohotse meze nk’uwahahamutse.”
Uyu Munyeshuri wemeza ibi avuga ko n’inyandiko uyu muyobozi yanditse amusaba imbabazi ku ihohotera yamukoreye ayifite, kandi ko yabimenyesheje Inzego z’Ubuyobozi bw’Ishuri ndetse n’iza Diyosezi ya Kabgayi ariko zikaba zitarabibwiye RIB icyo gihe.
Bamwe mu bakorana n’uyu Muyobozi ushinzwe amasomo bavuga ko batahakana cyangwa ngo bemeze ibivugwa kuri we kuko hari hashize igihe bihwihwiswa ko ahohotera abanyeshuri.
Umwe yagize ari: ”Iminsi y’igisambo ni 40 uyu munsi yafashwe.”
Umuyobozi wa GS Kabgayi B, Frère Nsabimana Jean Baptiste yavuze ko abakozi ba RIB bahageze mu gitondo bamubwira ko bashaka uriya muyobozi ushinzwe amasomo baramujyana.
Ati: ”Icyaha bamukurikiranyeho ntacyo batubwiye.”
Nsabimana abajijwe ibijyanye n’imyitwarire y’uyu murezi yasubije ko nta kibazo asanganywe, gusa yabwiye Umunyamakuru ko ibirenze ku byo avuze yamusanga ku Ishuri bakabivuganaho.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko uriya muyobozi ushinzwe amasomo yatawe muri yombi.
Raporo ijyanye n’ibyo aregwa igaragaza ko uriya mugabo w’imyaka 55, akekwaho icyaha cyo guhoza ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina abanyeshuri biga mu kigo akoramo, abakangisha kubirukana cyangwa kubima amanota.
RIB ivuga ko iperereza rikomeje.
Uwafashwe afungiye kuri Station ya RIB ya Nyamabuye mu gihe dosiye ye iri gutunganwa kugira ngo yohererezwe Ubushinjacyaha.
Amategeko ateganya ko uhamijwe n’urukiko kiriya cyaha ashobora guhanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 200Frw ariko atarenze ibihumbi 300Frw.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, D.Murangira B Thierry avuga ko RIB ishimira abagiye batanga amakuru kugira ngo biriya bikorwa bimenyekane, ikanashishikariza abanyeshuri kujya bashirika ubwoba bagatanga amakuru ku murezi ufite imico mibi, cyangwa ubashuka ngo abakoreshe imibonano mpuzabitsina.