Umugabo w’imyaka 53 yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 16 akamutera inda amushukishije 5000Frw.
Uyu mugabo yafatiwe mu Mudugudu wa Mutuntu, Akagari ka Bisumo, Umurenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke ku wa 29 Mata 2025.
Uyu mugabo ukekwaho gutera inda umwana, asanzwe afite umugore n’abana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyato, Harindintwali Jean Paul, yavuze ko uyu mugabo yafashwe kubera amakuru yatangiwe nteko y’abaturage.
Ati “Bari bafite impungenge ko yacika kuko ari umugabo wubatse unafite abana, cyangwa akagira uwo mwana inama yo kuyikuramo ikaba yanamuhitana.”
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyato bwabajije umwana yemera ko atwite inda y’amezi 6, abanza kwanga kuvuga uwayimuteye, ariko nyuma avuga ko yamushukishije 5000 Frw.
Ati “Umugabo twamufashe, ari mu maboko ya RIB, Sitasiyo ya Kanjongo. Turasaba ababyeyi kudaceceka amakuru nk’aya cyangwa na bo ngo bashukishwe utuntu babyungire mu miryango”.
Harindintwari yibukije ko gusambanya umwana ari icyaha gihanwa n’amategeko mu buryo bwihanukiriye, asaba abagabo bubatse, n’abasore kugendera kure iyi ngeso mbi.
Ati “Turasaba buri wese kuba ijisho rya mugenzi we, aho babonye abakekwaho ingeso mbi nk’izi zo guhohotera abana bagatanga amakuru kare, bigakurikiranwa icyaha kigakumirwa kitaraba”.
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano ingingo 133 ivuga ko umuntu wese usambanyije umwana aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarengeje imyaka 25.