Amakipe ya Muhazi United akina shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru mu bagore n’abagabo, inzara iyamereye nabi nyuma y’aho bagiye kumara amezi ane badahembwa.
Abakinnyi baheruka umushahara mu Ukuboza 2024 ibituma batabaza umuhisi n’umugenzi kugira ngo babone amafaranga yo gutunga imiryango yabo.
Mu cyumweru gishize abakinnyi ba Muhazi United banze gukomeza imyitozo kubera ikibazo cy’amikoro bavugaga ko ubukene bubamereye nabi.
Ubuyobozi bw’iyi kipe bwagerageje kubaganiriza no gufasha bamwe, bubizeza ko buri gushakisha ariko na n’ubu ntakirakorwa.
Umwe mu bantu ba hafi muri iyi kipe yavuze ko ikipe iheruka guhemba mu Ukuboza 2024 kandi ko bageze aho rukomeye ku buryo nta gikozwe ikipe yazanasubira mu Cyiciro cya Kabiri.
Ati “Buri kwezi duhemba miliyoni 13 Frw ku ikipe y’abagabo n’aho ku bagore duhemba miliyoni 3 Frw. Ndagira ngo nkumenyeshe ko tumaze amezi atatu tugiye no kumara ukwa kane tudahemba.
Yakomeje agira ati “Ni ibintu bikomeye cyane, usanga n’iyo hari Akarere gatanga amafaranga gatanga miliyoni 5 Frw atanahemba ukwezi kumwe.’’
Hari umwe mu bakinnyi ba Muhazi United uherutse kuvuga ko bibabaje kuba uturere tubiri twarishyize hamwe ngo dufashe ikipe ariko bikaba biri kubananira.
Uyu mukinnyi yavuze ko ubwo yongeraga amasezerano bari bamwijeje ko ikibazo cy’amikoro kitazongera kubaho kuko iyi kipe izafashwa n’uturere tubiri ariko ngo bisa naho byasubiye inyuma.
Perezida wa Muhazi United, Nkaka Longin, yatangarije IGIHE dukesha iyi nkuru ko ikibazo cy’amikoro muri iyi kipe gihari ariko ko bari kuvugana n’abaterankunga babo barimo Akarere ka Rwamagana na Kayonza kugira ngo gishakirwe umuti.
Yagize ati “Nta mafaranga dufite ngo duhembe, ubu dutegereje inkunga duhabwa n’uturere twa Kayonza na Rwamagana. Utu twose badufitiye amafaranga menshi batari baduha ariko nka Rwamagana yo badufitiye menshi niyo mpamvu turi gutinda guhemba ariko turizeza abakinnyi ko dukomeza gushakisha no kuvugana n’ubuyobozi bw’utu turere.’’
Nkaka yavuze ko kuri ubu nka komite aribo bari kwishakamo bimwe mu bifasha ikipe nko kuyitunga, gushaka uko igera ku myitozo kuri Sitade ya Ngoma, amazi y’abakinnyi n’ibindi nkenerwa byose ariko ko bizeye ko ubuyobozi bw’utu turere buzabatera inkunga vuba bishoboka.
Kuri ubu ikipe y’abagabo ya Muhazi United iri ku mwanya wa 12 muri shampiyona n’amanota 26, mu gihe iy’abagore ari iya gatandatu n’amanota 25 muri shampiyona
Ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Mata 2025, Muhazi United izakira Rayon Sports kuri Stade ya Ngoma, mu mukino w’Umunsi wa 24 wa Rwanda Premier League.