Bamwe mu baturage baturiye ikimoteri cy’imyanda cya Nduba, bavuga ko basabwe kwimuka mu nzu zabo, bityo bafite impungenge ko bagenda nta ngurane bahawe.
Aba baturage bavuga ko bahawe amafaranga ibihumbi 90frw ngo bimuke, bakavuga ko bakwiye guhabwa ingurane y’imitungo yabo.
Umwe mu baturage yabwiye Radio/Tv1 ati “ Baraje baratubarura,hashize igihe kinini batubwira ko dutuye mu mbago z’ikimoteri, tuzimurwa .Batubwira ko dutuye mu biza ariko natwe ibyo dukurikirana, tukibaza ko se bari badushyize mu mbago z’ikimoteri bihindutse bite?
Undi nawe ati “ Amakuru atubwira ko aha hantu hashobora kuba haragurishijwe n’abashoramari, noneho twe, bakatuvaniramo aho ku busa. Benshi bagiye bararamo kubera no kubura amazu, buriya nta mazu ahari . Ahari arahenze,abandi turi kuryama mu matongo, byatuyobeye.
Nta kintu dufite twavuga uretse akarengane, kugeza ubu ntabwo tuzi icyo turi kuzira. Ya mvura yose ejo yatunyagiriye hanze.”
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko abo baturage bari ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga bityo bakwiye gukiza amagara yabo.
Umuvugizi w’umujyi wa Kigali, Emmma Claudine ntirenganya, avuga ko kwimura abaturage biri gukorwa mu kurengera amagara y’abaturage.
Ati “ Abo baturiye ikimoteri cya Nduba tukababwira ngo ni mubanze mukize amagara yanyu nonaha, ya mafaranga y’ingurane ashobora kuzaza, ariko ashobora kuzaza utakiriho. Naza ugasanga utakiriho, wowe ntuzayabona kuko waragiye.Niyo mpamvu uyu munsi ugomba gukiza amagara yawe.”
Akomeza agira ati “ Nabamara impungenge mbabwira nti, ababaruriwe, bagombaga guhabwa ingurane yabo, iyo ngurane bashobora kuzayihabwa . Ariko urashaka kuhaguma kugira ngo ya ngurane ubanze uyibone, reka tukubwire ngo hoya,banza uve aho hantu hashyira ubuzima bwawe mu kaga,iby’ingurane bizaza nyuma.”
Abaturage basaba guhabwa ingurane baturiye ikimoteri cya Nduba barenga 300.
Bavuga ko usibye kuba barabwiwe ko bazahabwa ingurane ariko nta ngano y’amafaranga babwiwe ko bazahabwa.