Polisi ya Canada yatangaje ko abantu icyenda bapfuye abandi benshi bakomereka nyuma y’uko umugabo w’imyaka 30 agonze abantu bari bitabiriye ibirori byaberaga ku muhanda wa Filipino mu Mujyi wa Vancouver, uri mu Burengerazuba.
Iyo mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku ku wa 26 rishyira ku wa 27 Mata 2025, ubwo abantu bari bizihiwe bari bitabiriye iserukiramuco ryiswe ‘Lapu Lapu Day’.
Abibasiwe n’iyo mpanuka bahise bajyanwa mu bitaro byo muri ako gace, aho abakozi babyo bari baburiwe ko bagiye kwakira inkomere nyinshi.
Umuyobozi w’Akarere ka Vancouver Ken Sim, yihanganishije ababuriye ababo muri iyo mpanuka ndetse agaragaza ko ababajwe na yo.
Yagize ati: “Natunguwe kandi mbabajwe cyane n’ibyabaye biteye ubwoba kuri uyu munsi wa Lapu Lapu.”
Ikinyamakuru Al Jazeera cyatangaje ko umunsi wa Lap Lap uba ari ikimenyetso ku Banya-Philippine, baba bizihiza abayozi babo barwanyije ubukoloni mu kinyejana cya 16.
Sim yongeyeho ati: “Ibitekerezo byacu biri kumwe n’abagize ibyago n’umuryango w’Abanya-Philippine muri iki gihe kitoroshye.”
Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney, yavuze ko ababajwe n’ibyabereye mu iserukiramuco rya Lap Lap yihanganisha abagize ibyago.
Yavuze ko Guverinoma yifatanyije nabo kandi hakomeza gukorwa iperereza.
Ukekwaho guteza iyo mpanuka yahise atabwa muri yombi na polisi mu gihe hagikomeje iperereza go hamenyekane icyabiteye.