Cardinal Giovanni Angelo Becciu wahamijwe n’urukiko rwa Vatican icyaha cyo kunyereza umutungo wa Kiliziya, yashyize yikura mu bazatora Papa mushya nyuma y’iminsi mike atangaje ko agomba kuzamutora uko byagenda kose.
Ku wa 24 Mata 2025, Cardinal Giovanni Angelo Becciu yavuze ko nubwo yahamijwe ibi byaha, agomba kuba mu bazitabira umuhango wo gutora Papa usimbura Francis witabye Imana.
Ubu yisubiyeho kuko yamaze gutangaza ko yikuye mu bazitabira inama y’ibanga ya Conclave igamije gutora Papa mushya izatangira ku wa 7 Gicurasi 2025.
Mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa 29 Mata 2025, Becciu yavuze ko yemeye kutitabira inama ya Conclave nubwo agihamya ko ari umwere.
Yagize ati “Nahisemo kumvira, nk’uko nsanzwe mbigenza, icyifuzo cya Papa Francis cyo kutajya muri Conclave, nubwo nkomeje kwiyumvamo ko ndi umwere”.
Kuva mu 2023 yahamwe n’ibi byaha, ahita yamburwa bumwe mu burenganzira bw’Aba-Cardinal burimo no gutora Papa.
Cardinal Becciu yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu n’igice bimugira umu-Cardinal wa mbere uhamijwe icyaha n’Urukiko mpanabyaha rwa Vatican.
Icyo gihe yahise ajuririra iki gihano, kuri ubu hakaba hategerejwe undi mwanzuro uzafatwa. Kugeza ubu yemerewe gukomeza kuba i Vatican mu gihe hategerejwe umwanzuro w’urukiko.