Polisi yo muri Équateur (Ecuador) ivuga ko yataye muri yombi abantu bane bitwaje imbunda, bagabye igitero cyabereye mu mirwano y’amasake, cyiciwemo abantu 12.
Amakuru avuga ko hafashwe intwaro n’imyenda y’impimbano isa n’iya polisi n’iy’igisirikare, byafashwe ubwo ku wa gatanu polisi yasakaga mu ntara ya Manabí mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu , nyuma y’umunsi icyo gitero kibereye mu gace k’icyaro k’umujyi wa La Valencia.
Amashusho y’icyo gitero yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abagabo bitwaje imbunda binjira ahaberaga uwo mukino w’imirwano y’amasake bagatangira kurasa, nuko abari baje kureba bagaragara bagize ubwoba, bunamye barimo gushaka aho kwikinga.
Amakuru yo mu bitangazamakuru byo muri Équateur yumvikanishije ko abateye, bari bambaye imyenda ya gisirikare y’impimbano, ari abo mu gico cy’abagizi ba nabi gihanganye n’abo mu kindi gico bo bari bitabiriye kureba iyo mirwano y’amasake.
Abategetsi bo muri iyo ntara batangije iperereza ryo mu rwego mpanabyaha.
Byemezwa ko ibico bigera kuri 20 by’abagizi ba nabi bikorera muri iki gihugu cyo muri Amerika y’Epfo, aho biba bihatanira kugenzura inzira nini zo kunyuzamo ibiyobyabwenge.
Perezida wa Équateur Daniel Noboa yavuze ko hafi 70% bya ‘cocaïne’ icuruzwa ku isi inyura mu byambu byo muri iki gihugu, mbere yuko yoherezwa muri Amerika n’i Burayi.
Iki kiyobyabwenge kijyanwa muri Équateur mu buryo bwa magendu kivanwe mu bihugu bya Colombia na Peru bituranye na Équateur.
Colombia na Peru ni byo bihugu bya mbere ku isi bihinga ‘cocaïne’ nyinshi.
Muri Mutarama uyu mwaka, abantu 781 barishwe muri Équateur, bituma uko kwezi kuba ukwa mbere kwishwemo abantu benshi mu myaka ya vuba aha ishize.
Benshi mu bishwe bari bafite aho bahuriye n’ubucuruzi bunyuranyije n’amategeko bw’ibiyobyabwenge.
Ivomo: BBC