Polisi ya Esipanye yataye muri yombi umugore w’imyaka 37 wo muri Mostelos hafi ya Madrid, akurikiranweho kugurisha umwana we w’uruhunja ku muryango wabuze urubyaro, aho yamugurishije ku Mayero ibihumbi bibiri angana na 3,217,800 Frw.
Inkuru dukesha ikinyamakuru The European Conservative ivuga ko kuri ubu uyu mwana ari kwitabwaho n’ishami rishinzwe kwita ku bana rya Junta de Andalucía, naho nyina yatawe muri yombi na Polisi y’igihugu, hamwe n’abandi bane bagize uruhare muri iki gikorwa.
Iperereza ryatangiye muri Werurwe uyu mwaka, ubwo nyina ubwe yatangaga ikirego kuri polisi. Yavuze ko umuryango ukomoka muri Cordoba washimuse umukobwa we w’uruhinja, uyu mugore yatanze ikirego avuga ko igihe yasabaga aba bamushimutiye umwana kumumusubiza, bamubwiye ko agomba kubishyura amayero 3,000 kugira ngo bamumusubize.
Urega yavuze ko, mu Gushyingo 2024, yahuye n’umusore w’imyaka 24 mu birori byabereye i Madrid. Maze amubwira impungenge yari afite ku buzima bw’umwana we mu gihe yari kuba amaze kuvuka.
Yavugaga ko afite ubwoba bw’uko ishami rishinzwe kwita ku bana rizamutwarira umwana nk’uko batwaye abandi batandatu yabyaye mbere, yabwiye polisi ko uyu musore yemeye kumujyana i Cordoba mu muryango wifashije maze bakamwitaho kugeza abyaye.
Yavuze ko kandi yashakaga gusubira i Madrid hamwe n’umwana nyuma yo kubyara, ariko uyu muryango wamubwiye ko bazamuha umwana we nyuma y’iminsi mike. Ngo nyuma y’icyumweru abonye batamuhaye umwana we, yagiye kumuzana, ariko uyu muryango umubwira ko umwana ubu ari uwabo ngo keretse abahaye amayero 3,000 yo kubishyura iminsi bamaze bamwitaho.
Nyamara iperereza ryagaragaje ko ibi byose uyu mugore yavuze atanga ikirego byari inkuru mpimbano ahubwo ko we n’uyu muryango bari bemeranyije kugura uyu mwana ku mayeri 2,000 ariko nyuma akaza kubaka umwana we.
Uyu muryango wamubwiye ko kugira ngo bamusubize umwana we, agomba kubasubiza amafaranga yabo, akongeraho n’andi Mayero 1,000 y’ibyo batakaje byose no kuba yari yishe gahunda bagiranye.
Iperereza kandi ryagaragaje ko abandi bavandimwe batandatu b’uyu mwana nabo bari kwitabwaho ku ishami rishyinzwe kwita ku bana, aho babambuye nyina hakurikijwe umwanzuro w’urukiko wo muri 2022 bitewe n’uko atabitagaho bikwiriye.
Polisi yataye muri yombi uyu mugore n’abandi bane bo mu muryango w’abaguze uru ruhinja. Iperereza rikaba rigikomeje mu gihe bitegura kujyanwa mu rukiko kuburanishwa.