Abashakashatsi babonye uducurama twitwa ‘Rhinolophus hilli’ muri Parike y’Igihugu ya Nyungwe turi mu dufite ibyago byo gushira ku Isi, basaba ko hashyirwaho gahunda yo kubungabunga uducurama aho tugaragara hose mu gihugu.
Aba bashakashatsi bavuze ko ari ubwa mbere babonye uducurama two muri ubu bwoko muri parike ndetse bwa mbere habonetse uducurama two mu bwoko bwa Damara Wolly mu Rwanda, twaherukaga kuboneka mu 1981.
Umwarimu wigisha muri Kaminuza ya Maasai Mara, Paul Webala, yatangaje ko uducurama turi mu nyamabere zifite amoko menshi.
Yavuze ko mu bihugu amashyamba aba yarangijwe cyane usanga 40% by’inyamabere bafite ari uducurama tw’amoko atandukanye.
Muri Nzeri 2024 u Rwanda rwahuye n’icyorezo cya Marburg, ubushakashatsi bugaragaza ko cyakomotse ku ducurama two mu bwoko bwa Rousettus aegyptiacus.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umwobo wo mu kirombe cy’amabuye y’agaciro basanzemo utu ducurama wafunzwe kugira ngo tudakomeza kugira aho duhurira n’abantu.
Webala kuri ubu ari gukorana n’itsinda ry’Abanyarwanda bashakisha ahantu hose hari uducurama twa Rousettus aegyptiacus kugira ngo turindwe ariko hanirindwa ko twazongera gukwirakwiza ibyorezo mu baturage.
Biteganyijwe ko utu ducurama tuzashyirwaho ikoranabuhanga rya GPS rituma aho twimukiye hose hamenyekana.
Webala ati “Kurinda ubuvumo burimo uducurama mu Rwanda ni ngombwa cyane kuko kutwica twose byateza igihombo gikomeye.”
Abashakashatsi bagaragaza ko uducurama dufite akamaro kanini cyane kuko turya udukoko, tugafasha no mu kubangurira ibihingwa n’ibindi byinshi.
Uyu mugabo yavuze ko utu ducurama turi mu nzira zo kuzimira ku Isi iyo tubonetse biba ari ngombwa kwitabwaho.
Umuyobozi mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere ushinzwe itsinda ry’ubuvuzi bw’inyamaswa z’igasozi, Richard Muvunyi, yatangaje ko uducurama twose tudakwirakwiza indwara ya Marburg ariko hari gushyirwaho igice kidakorerwamo ibikorwa bya muntu kingana na metero 50 uvuye ahabonetse uducurama.
Ati “Turasaba abaturage gutera ibiti muri ibyo bice bikomye kugira ngo bifashe kwirinda guhura n’uducurama.”
Kugeza ubu mu Rwanda hamaze kuboneka uduce 80 turimo uducurama.