Abagenzi bakora ingendo zinyura muri Gare ya Tyazo mu Karere ka Nyamasheke batangaje ko babangamirwa no kutabona aho biherera igihe bayigezemo bagasaba ko hafi yayo hakubakwa ubwiherero rusange.
Umwe mu bagenzi itangazamakuru ryasanze muri iyi gare avuye mu karere ka Rusizi agiye gusura umurwayi ku bitaro bya Kibogora, yavuze ko ari ubwa mbere ageze muri Gare ya Tyazo agashaka kwiherera ndetse ko atari azi ko iyi gare itagira ubwiherero rusange.
Ati”Naje inzira yose nshaka kujya kwihagarika, nkomeza kwihangana nziko ndajyayo ngeze muri Gare. Nahageze ndeba hirya no hino mbura ubwiherero, njya kubutira hano haruguru mu kigo nderabuzima. Byangoye, biranambangamira. Icyo nsaba ubuyobozi ni uko bwadufasha bukatwubakira ubwiherero rusange. Uzi gusebera mu bantu nk’aba!”.
Mukarugira Julienne ukunze gukorera ingendo muri uyu muhanda yavuze ko imodoka yigeze kumusiga yageze muri iyi gare imodoka yahagarara akavamo agiye gushaka aho yihagarika
Ati “Byansabye gutega moto nyishyura 500Frw ikurikira imodoka nari nateze. Iyo hano muri gare haza kuba hari ubwiherero rusange nari kujyamo nkishyura igiceri cya 100Frw.”
Si abagenzi gusa bavuga ko babangamiwe no kuba iyi gare idafite ubwiherero rusange kuko n’abahakorera akazi umunsi ku wundi bibasaba kujya gushaka ahari akabari akaba ariho bikinga.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, yavuze ko mu i Tyazo aho imodoka zihagarara atari gare, ari ibisubizo Akarere kishatsemo kugira ngo imodoka zijye zibona aho zihagarara
Ati “Akarere kacu nta gare karagira, hariya ni uburyo twabaye dushatse kugira ngo imodoka nizihagera zibone aho zihagarara abagenzi babone uko bavamo abandi bajyemo. Ikibazo cyo kuba nta bwiherero rusange buhari, turakizi turi gukorana n’umushoramari (Itorero Methodiste Libre au Rwanda) hari inyubako bari kuhubaka izaba ifite igice cyagenewe ubwiherero rusange. Icyo twabwira abakoresha uriya muhanda ni uko ikibazo cyo kutagira ubwiherero rusange hariya hantu mu gihe cya vuba kizaba cyakemutse”.
Isantere ya Tyazo ni imwe muzikomeye mu karere ka Nyamasheke ndetse hari n’abavuga ko ari wo mujyi w’ubucuruzi w’aka Karere bitewe n’uko hamaze kubakwa inzu nyinshi zirimo n’amagorofa zicururizwamo ibicuruzwa na serivisi binyuranye.
Isoko: Igihe