Ruä Kigali, restaurant iherereye mu Mujyi wa Kigali, yaje muri 25 nziza ku Isi, mu rutonde rwitwa “Hot List” rwakozwe na Condé Nast Traveler, ikinyamakuru cyandika ku nkuru z’ubukerarugendo.
Condé Nast Traveler ni ikinyamakuru cyatangiye mu 1987, cyibanda ku nkuru z’ahantu n’ibintu byo hirya no hino ku Isi abantu bashobora gusura bakanyurwa.
Nyuma y’amezi 12 kiri mu bushashatsi bwakozwe hirya no hino ku Isi, cyashyize hanze urutonde rwa restaurant 25 nziza ku Isi harimo n’imwe yo mu Rwanda. Ni urutonde rwakozwe n’abakozi ba Condé Nast Traveler “baryama, barya, batembera hirya no hino ku Isi”.
Ruä ni izina ryatoranyijwe hashingiye ku mateka y’u Rwanda cyane ko ku gihe cy’Abakoloni, basomaga izina ryarwo ko ari “Ruanda”. Iyi restrauant yafunguwe mu mpera za 2024, iherereye ku Kimihurura.
Igishushanyo cyayo cyakozwe n’umunyarwandakazi w’umuhanga mu bijyanye no gukora imiterere y’inzu, Sarah Birasa. Amwe mu mafoto n’ibindi bihangano by’ubugeni bitatse muri iyi restaurant byakozwe na Denis Mpabuka.
Byiganjemo ibigaragaza umuco w’u Rwanda, nk’inyambo.
Abasohokera muri Ruä, bashobora kubona indyo zitandukanye ariko zifite umwihariko w’uko ibikoresho byifashisha biba bifite umwimerere wo mu Rwanda, kuko ariho bikomoka.
Ku bakunda nko kurya Ifi, bashobora kuhabona izavuye mu biyaga byo mu Rwanda nka Muhazi, ariko zitetse mu buryo bugezweho. Urugero n’indyo ya Smoked Salmon Tartare ihuza imitekere yo muri Aziya n’iyo mu Burengerazuba bw’Isi, ariko ibiribwa biyigize guhera ku Ifi ishobora kuboneka mu Rwanda, umuceli, avoka n’izindi mbuto zera mu Rwanda.
Menu yayo ishobora kubonekamo kandi bimwe mu biryo by’abakunda imitekere yo mu Burayi nka Creamy Alfredo Tagliatelle, imwe mu ndyo zizwi cyane mu Butaliyani ariko uyitekewe akayihabwa irimo ibihumyo n’ibindi byera mu Rwanda.
Ruä igira umwihariko kandi wa Cocktail zirimo nk’iyitwa The Twist ikorwa havanzwe ibinyobwa bitandukanye nka whisky, umutobe w’umwimerere wa tangawizi, umutobe w’indimu n’ibindi.
Ku bakunda kamwe gashariye cyane, bashobora kuhabona Cockail zirimo iyitwa On Fire ikorwa hifashishijwe inzoga ifite alcool iri hagati ya 40% na 80%, ikavangwamo umutobe w’amatunda, uw’indimi n’ibindi bishobora kuboneka mu Rwanda.
Ntibizakubuze kandi kuhajya ushaka kunywa ikawa y’u Rwanda cyane ko hari abahanga mu kuyitegura.
Izindi restaurant ziri kuri uru rutonde zirimo nka 19 Saint Roch yo mu Bufaransa, Acamaya yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, AngloThai yo mu Bwongereza, Arami yo muri Bolivie, Clandestina yo muri Brésil n’izindi.
Indi yo muri Afurika iri kuri uru rutonde ni Mr. Panther yo muri Nigerie.