Umugabo w’imyaka 32 n’umugore we w’imyaka 29 bakoraga akazi ko mu rugo mu Karere ka Rubavu batawe muri yombi bakekwaho kwiba Imodoka y’uwari umukoresha wabo.
Bafashwe kuri wa 24 Mata 2025, bakekwaho kwiba imodoka ya Toyota VanGuard ifite ikirango cyo muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo (CGO4545AE 22).
Iyi modoka yibwe ku wa 21 Mata 2025, mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Nengo, Umudugudu w’Ubwiza.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP. Bonaventure Twizere Karekezi yatangaje ko umugore n’umugabo bakekwa bafatanyije mu bujura.
Ati “Bari abakozi bo mu rugo kwa nyir’imodoka witwa Rurangwa Rutaragarama Mitterand, bafashwe bikekwa ko bafatanyije mu gikorwa cyo kuyiba na cyane ko nyiri urugo yabakoreshaga atazi ko umwe yari umugabo w’undi kuko bakoraga akazi ko mu rugo bwakwira bagataha.”
Yakomeje avuga ko imodoka bakimara kuyiba bayihishe mu rugo rw’uwitwa Uwimana Edison ruherereye mu Murenge wa Rubavu, ari na ho yaje gufatirwa isubizwa nyirayo.
Yashimiye kandi abaturage batanze amakuru yatumye aba bantu bafatwa, asaba ko buri wese kugira uruhare mu gukumira ibyaha binyuze mu gutanga amakuru y’ingenzi kandi ku gihe, kuko kuyatanga ari inkingi yo kurwanya ibyaha.
Abakekwa bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gisenyi, mu gihe iperereza rigikomeje.