Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Ruhango, Twagiramutara Khalifan, yaguye Nairobi muri Kenya aho yari yaragiye kwivuriza.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango, Rutagengwa Gasasira Jérôme, yatangarije itangazamakuru ko inkuru y’urupfu rwa Khalifan bayimenye mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, tariki ya 20 Mata 2025.
Rutagengwa avuga ko urupfu rw’uyu mugabo rwabashenguye, ahereye ku murava, ubwitange n’ubunyangamugayo yagaragaje mu nshingano yari ashinzwe.
Ati: “Tubuze umuntu w’ingirakamaro wakundaga Igihugu akagikorera.”
Yavuze ko Twagiramutara yabanje kwivuriza mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe nyuma yoherezwa i Nairobi ari na ho yaguye.
Rutagengwa yavuze ko Akarere ka Ruhango, Muhanga, Kamonyi ndetse n’igihugu muri rusange, bahuye n’igihombo gikomeye.
Ati: “Ubu yari umuyobozi mukuru w’umushinga wo kubaka hoteli ihuza utu turere 3, kandi yari amaze kugera kure mu kuwushyira mu bikorwa.”
Rutagengwa yavuze ko ashyingurwa i Nairobi, asaba abo asize kwihangana no gukomeza umurage asize, bakuzuza ikivi cye kandi bagasigasira ibikorwa yubatse
Bamwe mu muryango we bavuga ko mbere yo kwitaba Imana yababwiye ko bagomba kumushyingura aho yaguye.
Khalfan Twagiramutara asize umuryango mugari w’abantu 47 barimo abana be n’abavandimwe, kuko ari we wari ubakuriye, nk’uko babivuga.
Abazi nyakwigendera bavuga ko yari umunyakuri watinyukaga kubwira uwo bakorana amakosa amubonaho, ariko agamije kumukosora kugira ngo akazi karusheho kugenda neza.