Varisito Ndayishimiye, Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, yagarutse ku nzira y’umusaraba yanyuzemo ubwo yari mayibobo, yambara umwenda umwe, nta faranga ryo kugura icyo kurya agira, n’uko yigeze kwiba mudasobwa muri Ambasade y’u Burundi muri Tanzania.
Perezida Ndayishimiye yabigarutseho mu kiganiro aherutse kugirana n’umuyoboro wa YouTube witwa Intumwa, wo mu gihugu cy’u Burundi.
Avuga ko urugendo rw’ubwo buzima bushaririye rwatangiye ubwo yoherezwaga n’inyeshyamba za CNDD-FDD muri Tanzania, kujya kuganira na Léonard Nyangoma wari umuyobozi wabo, ariko akabata ku rugamba.
Ndayishimiye avuga ko ubwo yasangaga Nyangoma i Dar es Salaam yamusabye gusubira mu ishyamba bagakemura amakimbirane, ariko undi akamwima amatwi.
Ati: “Nahise menyesha abari mu Burundi ko byanze. Barambwira bati: ‘Nta yindi nzira, tumukureho tuzane undi ushobora kutuyobora.’ Icyo gihe ni bwo yasimbuwe na Ndayikengurukiye.”
Ndayishimiye avuga ko i Dar es Salaam hahise hategurwa umugambi wo kugirira nabi itsinda bari kumwe, maze barafatwa barafungwa.
Ati: “Bahise badushinja icyaha cyo kuba twaraje kwica impunzi z’Abarundi, bavuga ko turi abasirikare ba Buyoya.”
Avuga ko nyuma baje kurekurwa, ariko hashize iminsi ibiri cyangwa itatu, abapolisi ba Tanzania bongera kugaruka kubafata, we abaca mu rihumye, ariko bagenzi be bajyanwa amaguru adakora hasi.
Ndayishimiye yabaye mayibobo (umwana wo ku muhanda)
Ndayishimiye avuga ko ubwo bagenzi be bafatwaga bagafungwa, inzu babagamo yahise ishyirwaho ingufuri, maze atangira kurara ku gasozi kuko nta ho yari afite ho gutaha.
Ati: “Mba umwana wo mu muhanda, utagira aho ava n’iyo ajya.”
Avuga ko muri ubwo buzima bwa mayibobo yirwanyeho i Dar es Salaam, akoresha amayeri yose ashoboka kugira ngo abone ibyo kurya.
Ati: “Narahabaye ndi umwana wo mu muhanda, ariko ndabizi ko ntawandushaga kurya kandi nta faranga na rimwe nari mfite. Nari mfite umwambaro umwe, isogisi rimwe, inkweto imwe, ariko nararyaga.”
Ndayishimiye avuga ko ubwo yazereraga mu mujyi, yahuye n’umuryango w’abagiraneza wamutoraguye, umujyana mu rugo, umuha ibyo kurya n’icumbi, maze agarura agatege.
Uwo muryango ngo waje no gukurikirana bagenzi be bari bafunzwe, bararekurwa basanga Ndayishimiye muri rwa rugo, rwari nko kwa Malayika woherejwe n’ijuru.
Uko Ndayishimiye yaje kuba Umunyamakuru !
Ndayishimiye avuga ko yaje gufata umwanzuro wo gushinga ikinyamakuru yise ‘Intumwa’, kugira ngo ajye ageza ku mpunzi ziri muri Tanzaniya ndetse n’abari mu Burundi amakuru ajyanye n’urugamba.
Avuga ko icyo kinyamakuru yagishinze nta n’urupfumuye afite, ndetse atari anafite mudasobwa, kandi atari anazi no kuyikoresha.
Umukuru w’igihugu cy’u Burundi avuga ko icyo gihe, we na bagenzi be bafashe umwanzuro wo kwiba mudasobwa n’ibindi bikoresho muri Ambasade y’u Burundi i Dar es Salaam.
Ati: “No kuri BBC abibuka, byavuzwe ko hari abantu bibye muri Ambasade, hhhh.”
Ndayishimiye avuga ko yatangiye icyo kinyamakuru asohora ipaji imwe, akazenguruka Dar es Salaam ayicuruza intica ntikize.
Uko iminsi yicumaga, yaje kubona abamufasha, atangira gusohora impapuro nyinshi, maze ikinyamakuru ‘Intumwa’ kigera no mu Burundi mu buryo bw’ibanga.
Muri iki kiganiro, Perezida Ndayishimiye avuga ko nta kazi atigeze akora, kuko yabaye umukarani wikorera imizigo, abumba amatafari, aba umuyede mu kubaka, n’ibindi.
Perezida w’u Burundi, Varisito Ndayishimiye abwira abantu bihebye ko igihe ubona ibintu bidashoboka, hari inzira byanga bikunda yatuma bikunda.
Bamwe mu bakurikirana Perezida Ndayishimiye bavuga ko akunda kugaragaza ubuzima bushaririye yanyuzemo kugira ngo akomeze kurangaza abaturage badahwema gutaka ubukene bukabije no kwerekana ko igihugu “Cyamuvunnye”