Kuri uyu wa Kabiri,Umukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro 2024-2025 wasubitswe wahuzaga Mukura VS na Rayon Sports kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye wasubitswe nyuma y’iminota 27 kubera amatara yazimye.

Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’iminota yari imaze gukina ariko nanone habayemo guhagarara umunani muri yo dore ko umupira ugenda wakinwe iminota 19 yonyine. Ni umukino wari wanayinze gutangira kuko mu gihe wari uteganyijwe saa kumi nimwe zuzuye ahubwo watangiye zirenzeho iminota 27 hategerejwe ko amatara yaka dore ko isaha yo gutangira yageze nta na rimwe ryari ryaka.
Umukino watangiye saa kumi nimwe n’iminota 27 ariko kuva ku munota wa cumi urumuri rutangira kugabanyuka gacye gacye,kugeza ubwo ku munota wa 17 Mukura VS imaze guhusha uburyo bwahushijwe Hakizimana Zuberi, abakinnyi basabye ko umukino uhagarara kubera urumuri rucye.
Umukino wahagaze iminota umunani,urumuri rumaze kwiyongera urasubukurwa ariko bitamaze igihe kuko nyuma y’iminota ibiri amatara noneho yahise azima burundu,amakipe agahita asubirwa mu rwambariro,hahita hafatwa icyemezo ko umukino usubikwa,komiseri agakora raporo hakazategerezwa umwanzuro.
Mu wundi mukino ubanza wa 1/2 wabaye ikipe ya APR FC yari yasuye Police FC banganyije 1-1 ,aho Ruboneka Jean Bosco yatsindiye APR FC kuri penaliti mu gihe Police FC yatsindiwe na Chuckwuma Odili.